Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya
None tariki ya 30 Ugushyingo 2022 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, habereye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma.
Uwarahiye ni Dr Nsanzimana Sabin uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubuzima na Dr Butera Yvan wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Nsanzimana Sabin yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza cya Butare (CHUB) nyuma yo kuva mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).
Dr Butera Yvan we yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije mu Rwego rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.
Nyuma yo kurahira mu Ndahiro yo kutazatatira u Rwanda no kubahiriza ibyo amategeko abasaba, Perezida Kagame yabasabye ko bagomba gukorera Igihugu ndetse n’Abanyarwanda uko bikwiye.
Ati “Ndagira ngo mbasezeranye kandi ko ubundi iyo abakorera Igihugu iyo bashatse kuroshya ibintu biroroha bikagenda neza. Iyo bashatse kubiremereza na byo biraremera bikavamo ibibazo. Biremera cyane iyo abantu bitekerezaho kurusha uko batekereza imirimo y’Igihugu cyangwa abo bakwiriye kuba bakorana na bo n’abo bakorera”.

Perezida Kagame yabasezeranyije ubufatanye kugira ngo ibintu bigenda neza bitere imbere, mu gihe aba barahiye bazaba biteguye gufatanya n’abo basanze.
Perezida Kagame yasabye abarahiriye inshingano nshya kwita cyane ku kuzuza inshingano zabo kuko bagiye muri Minisiteri y’Ubuzima ikaba ari Minisiteri ifite uruhare rukomeye mu buzima bw’igihugu, n’ubw’abantu no mu majyambere y’igihugu, muri rusange ko bagomba gukora abantu bakagira ubuzima bwiza.
Abagiye kuyobora iyi Minisiteri y’Ubuzima, Perezida Kagame yabasabye gukorera Igihugu ndetse bagahangana n’indwara z’ibyorezo no gukemura n’ibibazo bitari bike ku buryo babitsinda, bityo Abanyarwanda bagatera imbere ndetse n’ibikorwa by’ubuzima bigakorwa uko bikwiye.

Ohereza igitekerezo
|
nukuri perezida wacu atwifuriza ibyiza gusa kand nabo bazamufashe gukomeza kubigeraho burushije