Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri Musabyimana

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, amwibutsa ko inshingano ze zikwiye kuba zishyigikira ibikorwa biteza imbere umuturage.

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri Musabyimana
Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri Musabyimana

Yabitangarije mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 11 Ugishyingo 2022, aho inzego zitandukanye z’abayobozi n’abashinzwe umutekano, bari baje kwifatanya muri uwo muhango.

Minisitiri mushya amaze kurahira no gushyira umukono ku ndahiro ye, Perezida Kagame nta yashimiye umaze kurahirira imirimo mishya ashinzwe nka Minsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Perezida Kagame yibukije ko nta bishya byinshi yavuga ku muyobozi mushya, kuko yari asanzwe afite izindi nshingano mu miyoborere y’Igihugu, kandi ko inshingano za Minisitiri n’abandi bayobozi ari ugukorera Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange bitari mu magambo gusa.

Yagize ati “No mu ndahiro ubwayo amaze kutugezaho birasobanutse ibyo abantu bashinzwe, yenda abantu bashobora guhitamo kwikorera ibyabo, ariko ubundi abantu bakwiye kuba bumva neza inshingano zabo bihagije”.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude yarahiye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yarahiye

Perezida Kagame yavuze ko yizeye ko minisitiri Musabyimana yiteguye kuzuza inshingano ze, agakorera abaturage kuko nta majyambere Igihugu cyageraho bidashingiye ku baturage, ibibagezwaho cyangwa ibikorwa n’ibitekerezo nabo ubwabo bagiramo uruhare.

Agira ati “Ndizera ko inzira tumazemo igihe yumvikana kuri buri wese n’abandi bashinzwe ibintu bitandukanye, nkaba mwizeza ko twiteguye gufatanya na we kandi akwiye kwitegura gufatanya na bagenzi be inshingano zose zikubahirizwa”.

Avuga ko nta byinshi bikwiye kuba bivugwa ahubwo ko buri wese yumva neza aho Igihugu kiva n’aho kigana, kandi bikwiye kuba biharanirwa buri munsi, amwifuriza akazi keza.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana arahiye nyuma y’umunsi umwe agizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku wa 10 Uguhsyingo 2022, asimbuye kuri uwo mwanya Jean Marie Vianney Gatabazi.

Musabyimana yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018, yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uwo mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, mu Intara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yanakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho yari mu bagize ‘Task Force’ ishinzwe kuhira no gutunganya imashini, yanabaye kandi Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kuhira (GFI).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tumwifurize imirimo myiza. Naze ahangane na ruswa yuzuye mu nzego z’ibanze. Ashyire imbere umuturage ku isonga. Imana ibidufashemo.

Ruteribitambwe yanditse ku itariki ya: 11-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka