Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya mu Rwanda

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batandukanye guhagararira inyungu z’Ibihugu byabo mu Rwanda, barimo n’intumwa ya Papa mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu mu bo yakiriye harimo uhagarariye Algeria mu Rwanda, Merzak Bedjaoui na Damptey Bediako Asare wa Ghana ndetse na Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke wa Uganda.

Mu bandi Perezida Kagame yakiriye ni Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, wahawe inshingano zo guhagararira Papa mu Rwanda. Muri Gashyantare 2022 nibwo Musenyeri Sanchez yagizwe Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, aho yari asimbuye Arikiyepiskopi Andrzej Józwowicz wasoje ubutumwa bwe muri Nyakanga 2021.

Ni mu gihe Ambasaderi mushya wa Uganda, Maj Gen Rusoke yahawe inshingano zo guhagararira inyungu z’igihugu cye mu Rwanda mu Ukuboza 2021, aho yari asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka