Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya bane

Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bane bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ni Casper Stenger Jensen wa Denmark, Irene Vida Gala wa Brazil, Aurélie Royet-Gounin w’u Bufaransa na AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri.

Ambasaderi mushya wa Brésil mu Rwanda, Irene Vida Gala, yavuze ko u Rwanda na Brésil bizakomeza gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi kandi ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu rwego rw’uburezi, aho azaharanira ko abanyeshuri b’u Rwanda bazajya kwiga muri kaminuza zitandukanye muri iki gihugu.

Ati “Nzaharanira ko ‘Visit Rwanda’ igaragara ku myambaro y’amakipe yo mu gihugu cyanjye, kuko dufite amakipe makuru, kuki tutagira imwe muri zo yambara ku myambaro yayo Visit Rwanda”.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Royet-Gounin, yavuze ko igihugu cye kizakomeza guteza imbere umubano w’Ibuhugu byombi, kandi ko igihugu ahagarariye kizakomeza gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Royet-Gounin yanavuze ko igihugu cye cyifuza gufatanya n’u Rwanda guteza imbere ibya gisirikare ndetse n’ubutabera.

Amb. Royet-Gounin asimbuye mugenzi we Amb. Antoine Anfré, uherutse gusoza inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, tariki 24 Nyakanga 2025.

Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Casper Stenger Jensen, yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ibyerekeye ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bihugu byaje guhagararirwa mu Rwanda, bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho u Rwanda na Brazil bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye bugamije guteza imbere ibijyanye n’Ingabo z’ibihugu byombi.

Mu kwezi k’Ukwakira 2023 hasinywe amasezerano arimo kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko, no gukuriraho visa abafite impapuro z’izinzira z’Abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo z’akazi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Dr Vincent Biruta, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyo gihe na mugenzi we wa Brazil, Amb. Mauro Vierra.

Naho ku gihugu cya Denmark, na cyo gisanzwe gifitanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda, yashyizweho umukono ku wa 21 Mutarama 2024, y’ubufatanye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka