Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya w’u Bushinwa mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Gao Wenqi, guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.

Ambasaderi Gao Wenqi, yageze mu Rwanda tariki 27 Kamena 2025, yakirwa n’abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda n’abo muri Ambasade y’u Bushinwa, akaba asimbuye Wang Xuekun.

Gao Wenqi, yavuze ko mu byo yiyemeje gushyira imbere, harimo gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye bunoze, kandi yizeye ko bizagirira akamaro ibihugu byombi ndetse n’abaturage babyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka