Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, bakaba barimo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ruzinduko rw’umunsi umwe, aho yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ambasade ya Uganda mu Rwanda yatangaje ko Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwihariye rugamije guhura no kuganira na Perezida Kagame.

Ubwo yageraga i Kigali, Gen. Kainerugaba yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, hamwe n’abandi bayobozi mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Brigadier General Willy Rwagasana uri mu bashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu, na Col Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

HI

IAM RAMA, WHAT IKNOW IS THAT WE ARE ONE PEOPLE I REMEMBER WHEN WE WERE IN MBARARA, KAKUKURU, ALL MY PEOPLE DIED FOR OUR UNITY PEOPLE WHO GREW NEAR BUNYENYEZI, BAYIGANA AND DONART SSEBASAZA KNOWS WHAT IAM TALKING ABOUT, WE NEED SEE PEACE LOVE AND UNITY LET US FIRST UNITE HERE IN Uganda and Rwanda i love you all.

kaganda rama yanditse ku itariki ya: 24-01-2022  →  Musubize

BYABA BYIZA UMUBANO WIBIHUGUBYOMBI WASUBIRAUKO WAHOZE BYAKONGERA ITERAMBERE KUMPANDE ZONBI.

Tuyishime ANANIAS yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

nibyiza kubayaganiye numukuruwigihugu cyacyu

Iradukunda innocent yanditse ku itariki ya: 23-01-2022  →  Musubize

Twishimiye urwo ruzinduko arko mudufashe mwige kumupaka
ukuntu mwawufungura

Nsengiyumva pacifique yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Twishimiye urwo ruzinduko arko mudufashe mwige kumupaka
ukuntu mwawufungura

Nsengiyumva pacifique yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Twishimiye urwo ruzinduko arko mudufashe mwige kumupaka
ukuntu mwawufungura

Nsengiyumva pacifique yanditse ku itariki ya: 22-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka