Perezida Kagame yakiriye Gen Mahamat Idriss Déby wa Tchad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Mugenzi we, Gen Mahammat Idriss Déby Itno wa Tchad, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Gen Mahamat Idriss Déby Itno ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Gen. Mahamat Idriss Déby, uretse ibiganiro agirana na Perezida Kagame, muri uru ruzinduko rwe biteganyijwe ko azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hanyuma akazahura n’abanya-Tchad baba mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka