Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya 8
Ba Ambasaderi umunani bagejeje kuri Perezida wa Repuburika Paul Kagame impapuro zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ba Ambasaderi bakiriwe kuri uyu wa 15 Nzeri 2015, ni abahagarariye ibihugu bya Iran, Benin, Autriche, Australia, Ireland, Argentine, Ubutaliyani n’Ubuyapani.

Abakiriwe bose bagaragarije Umukuru w’igihugu imigambi bafite muri manda yabo, mu rwego rw’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo.
Amabasaderi Donal Cronin uhagarariye Ireland, yavuze ko igihugu cye kizongera ubufatanye n’u Rwanda mu by’ubucuruzi butandukanye. Yongeyeho ko abaturage ba Ireland bakunda cyane kunywa icyayi cy’u Rwanda kubera uburyohe bwacyo, ubucuruzi bwacyo bukaba buri mu bizongerwamo ingufu.

Ireland ni cyo gihugu cya mbere cyemeye ku mugaragaro Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwari Perezida w’iki gihugu muri kiriya gihe, Mary Robinson, ni we mukuru w’igihugu wa mbere wasuye u Rwanda Jenoside ikimara guhagarara.

Uhagarariye Ubuyapani, Ota Kiyokazi, yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida wa Repuburika, byibanze ku mishinga migari ibihugu byombi bizafatanya.
Yagize ati "Tuzakomeza gufatanya mu by’umutekano, uburezi, ibikorwa by’amajyambere ndetse n’iterambere ry’abagore".
Iki gihugu kandi ngo kizaha u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 60 z’amadolari y’Amerika azafasha mu gusana umuhanda Kayonza-Rusumo. Aya mafaranga ngo akazatangwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.

Ikindi ngo Ubuyapani buzakira abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga iby’ikoranabuhanga muri kaminuza zo muri kiriya gihugu.
Uhagarariye Argentine, Ambasaderi Bibian Lucilla Jones, yavuze ko igihugu cye kizafatanya n’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere bitandukanye ndetse no mu by’ubucuruzi.
Igihugu cya Argentine n’u Rwanda birateganya, mu gihe kitarambiranye, gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubuzima, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
gufatanya nibindi bihugu byihutisha iterambere
Aba bambasaderi batuzaniye byinshi pe!ngaho imihanda izasanwa kunguzanyo,gufatanya muterambere ndetse no mubucuruzi.nibindi bihugu nibize dufatanye
Nyamara U rwanda ni terebien sana kubona ibihugu biri kwiyongera mu kwohereza ababihagarariye mu rwanda nikigaragaza ubucuti n’umubano u rwanda rugirana nibindi bihugu. umusaza wacu Paul Kagame turamushaka
Ikaze mugihugu cyacu
Tubahaye ikaze murwagasabo
tubahaye ikaze mu rw’imisozi igihugu
umuhanda kayonza- rusumo twongeye twariye ubwo ugiye kuvugururwa
Mary Robinson yatsuye umubano nu rwanda nyuma gato genocide ikirangira niwo kwishimira ndetse nigihugu cye muri rusange
twishimiye aba ambassadeur bakiriwe na perizida kagame,bazashire imbere ubufatanye hagati yibihugu byabo nu rwanda.