Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Amerika ucyuye igihe
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Peter H. Vrooman.

Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rwatangaje ko Ambasaderi Vrooman yakiriwe na Perezida Kagame mu rwego rwo kumusezeraho, ku mirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Peter Hendrick Vrooman yari amaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, umwaka ushize muri Nyakanga nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yamuhinduriye inshingano, bikavugwa ko yimuriwe muri Mozambique.

Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho yari asimbuye Erica Barks-Ruggles, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.
Ohereza igitekerezo
|
Uyu Ambassadeur numvise amaze kumenya ikinyarwanda