Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Budage ucyuye igihe

Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda ucyuye igihe, Dr. Thomas Kurz, waje kumusezeraho.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Amb. Dr Thomas Kurz ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tari 25 Nyakanga 2023.

Dr. Thomas Kurz, yari aje gusezera ku Umukuru w’Igihugu nyuma yo gusoza imirimo ye yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Amb Kurz mbere yo kubonana na Perezida Kagame, mu gitondo cyo ku wa Mbere, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta mu rwego rwo kumusezeraho.

Minisitiri Dr Biruta, yashimye ibikorwa by’indashyikirwa Ambasaderi Kurz yakoze bishingiye ku guteza imbere umubano mwiza w’ibihugu byombi.

U Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho mu cyumweru gishize, ibihugu byombi byatangije ikigega cya miriyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu turere 16 two mu ntara zose.

Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe "Pro Poor Basket Fund" azashorwa mu bikorwaremezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.

Azakoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi, amashuli abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwaremezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.

Mu 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga akabakaba miliyari 100 z’amanyarwanda.

Aya masezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

Ni amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri yasinywe azarangirana na 2024, akazifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka