Perezida Kagame yakiriye abayobozi mu ishuri rya SOLA Afghanistan

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi ya SOLA, ishuri ryo muri Afghanistan ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ndetse na Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, bivuga ko baganiriye ku iterambere ry’iryo shuri n’uburyo ryitegura kwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda.

Ibyo bibaye nyuma y’umwaka Perezida Kagame yakiriye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan.

Nyuma y’uko muri Kanama umwaka ushize wa 2021, Aba Taliban bongeye gufata ubutegetsi, byatumwe abaturage ba Afghanistan batangira guhunga, aho ku bufatanye n’ibindi bihugu bamwe bagiye bajyanwa by’agateganyo mu bihugu birimo u Rwanda na Uganda, mu gihe bari bategereje ko babona ibihugu by’i Burayi na Amerika bizabakira.

Icyo gihe Abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan, bazanywe mu Rwanda bafashwa gukomeza amasomo yabo.

Aba banyeshuri ni abigaga mu ishuri ribanza n’iryisumbuye ry’abakobwa ritegamiye kuri Leta, ryigisha ibijyanye n’imiyoborere (School of Leadership, Afghanistan/SOLA), ryigamo abanyeshuri bacumbikirwa mu kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka