Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’Ihuriro ry’Ibigo Mpuzamahanga by’Imari

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, muri Village Urugwiro yakiriye abayobozi b’Ihuriro ry’Ibigo Mpuzamahanga by’Imari bari mu Rwanda (WAIFC).

Abo bayobozi b’iyo huriro rizwi nka World Alliance of International Financial Centers, bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y’ubutegetsi ya gatatu, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

U Rwanda ni umunyamuryango waryo kuva mu 2020, rukaba rumaze kubaka ubufatanye n’ibigo bikomeye by’imari bya Casablanca, Qatar, u Bubiligi, Luxembourg na Jersey.

Perezida Kagame aganira n'abo bashyitsi
Perezida Kagame aganira n’abo bashyitsi

Mu kwezi k’Ukwakira 2020, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe n’ikigo cy’imari cy’Abanya-Qatar, nibwo u Rwanda rwahawe ikaze nk’igihugu cya 3 cyo muri Afurika cyinjiye muri iri huriro, nyuma ya Maroc n’ibirwa bya Maurice.

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibigo by’Imari ryashinzwe muri 2018 i Paris mu Bufaransa, rikaba rifite ikicaro i Buruseli mu Bubiligi. Intego yaryo n’iyo koroshya ubufatanye mu guhagararira ibigo by’imari bikomeye ku isi, rikaba ryaratangiranye n’ibigo by’imari 11, kugeza ubu bikaba birenga 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka