Perezida Kagame yakiriye abasenateri ba Amerika
Abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bayobowe na Senateri Graham Lindsey bageze mu Rwanda kuri icyi cyumweru taliki 25/08/2013 mu rugendo bagirira mu karere haganirwa ku cyatuma umutekano ugaruka mu karere k’ibiyaga bigari.
Aba basenateri basuye u Rwanda nyuma yo gusura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bakaba barageze mu mujyi wa Goma uheruka kuraswamo ibisasu, aho bashoboye guhura n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru, ubuyobozi bw’ingabo za Congo hamwe n’ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango wa bibumbye rishinzwe kugarura amahoro (MONUSCO).
Itsinda ry’abasenateri b’Amerika bavuga ko bagezwa no kuganira uburyo akarere kagarukamo amahoro n’umutekano hashingiwe ku bikorwa by’iterambere nkuko byatangajwe na Graham Lindsey uyoboye iri tsinda ry’abasenateri.

Avuga ko kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo byatuma umutekano ugaruka mu karere kandi hakwiye gukoreshwa ibiganiro mu gukuraho inzitizi z’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ahubwo hagakorwa imishinga iteza imbere abaturage no kongera ishoramari mu karere.
Nyuma yo gusura umujyi wa Goma no kuganira n’abayobozi baho n’ingabo za Leta ya Congo n’ubuyobozi bwa MONUSCO itsinda ry’abasenateri ryageze mu Rwanda aho baganiriye na Perezida Kagame ku byafasha akarere kugarukamo amahoro cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo ahakomeje imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo.

Leta ya Congo ivuga ko umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda, mu gihe u Rwanda rurega ingabo za Leta ya Congo kurasa ibisasu ku butaka bw’u Rwanda. Kuva iyi ntambara yatangiara mu cyumweru gishize ndetse n’ingabo za MONUSCO zikajya ku rugamba, mu Rwanda hamaze kuraswa ibisasu 11.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge,biba bigaragaza imibanire myiza y’uRwanda na America. Bazagira ibyo batwigiraho natwe tuzabigiraho byinshi.
Nonese abazungu badacanye umuriro urumva bakungukira hehe? nonese uziko muri Afrika hari inganda zingahe zikora imbunda, indege z’intambara n’ibindi, namwe ngo amahoro nimutishyira hamwe ngo muyishakire mwe abanya Afrika ntayo muzakura ku bazungu. twese turetse inda zacu mbi amahoro yagaruka
bariya bagabo bagezwa ninyungu zabo ntugirengo bananiwe kugarura amahoro, barabishoboye ijana kwijana gusa ntabwo bakunda amahoro kuko inyungu zabo zishingiye kurizinkunga batanga, 1 kugerageza imbunda zasohotse munganda zabo, 2 gushaka ayo mabuye yagaciro kuko mufite amahoro mutangira kumvika kubiciro ariko iyo ntamahoro ahari babitwarira ubuntu bizeza abategetsi ko amafaranga agomba kujya ku ma account zabo ariko nabo bisoza bayabambuye bakavuga ko basahuye imitungo y’ibihugu byabo. 3 kwanga ko africa yagira amahoro kuko niryo soko y’ubutare bwa uranium nibindi, ahasigaye bakatuzanira telephone dukoresha amezi abiri. yewe nibyishi kamparire abasomyi.