Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Wartburg, baganira ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye iri tsinda kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, rirangajwe imbere na Steve Noah wahoze ari umuyobozi muri Kaminuza ya William Penn University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyeshuri bagaragaje amwe mu masomo bigiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse banagirana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cyagarutse ku miyoborere, ubwiyunge ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

natwe aba UR uzatwakire musaza

ayisha yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka