Perezida Kagame yakiriye abahagariye ibihugu byabo bane mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 11/12/2012, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye abahagarariye Ubufaransa, Thailand, Canada hamwe na Sri Lanka mu Rwanda; bijeje ko bagiye guteza imbere umubano mwiza n’ubukungu hagati y’ibihugu bahagarariye n’u Rwanda.

Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Michel Flesch, yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi, kuko ngo u Rwanda rusigaje iminsi mike ngo rwicare ku ntebe y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ruri hamwe n’Ubufaransa.

Yavuze ko u Rwanda rurimo gutera intambwe nziza mu guharanira amahoro mu karere, kandi hari icyizere ko amahoro mu burasirazuba bwa Kongo agiye kugaruka, kuko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Kongo na Uganda bafatiye ibyemezo umutwe wa M23.

Ambasaderi Flesch ashingira kandi icyizere ku byemezo byafashwe n’umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’amajyepfo (SADC) ku bijyanye no kohereza ingabo zitagira aho zibogamiye mu burasirazuba bwa Kongo; aho yavuze ko ibyo bikorwa byose Ubufaransa bubishyigikiye.

Ku kibazo kirebana n’inkunga yahagarikiwe u Rwanda, Ambasaderi Michel Flesch yavuze ko azafatanya n’abayobozi b’u Rwanda kukiganiraho, ariko yirinze kugira icyo avuga ko Ubufaransa buzatwerera u Rwanda kubera ikibazo cy’ubukungu kibugoye.

Ku rundi ruhande ariko ngo abaturage miriyoni 11 batuye u Rwanda ni inyungu y’Ubufaransa kuko ngo bagize isoko rinini.

Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda.
Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda.

Ambasaderi Ittiporn Boonpracong uhararariye Thailand, we yijeje ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kimwe nka bagenzi be ba Canada na Sri Lanka.

Boonpracong yavuze ko hazabaho gufasha abakozi b’ibihugu byombi kwiyungura ubumenyi, akaba yifuza ko abaturage, abikorera, ndetse n’abagize za Guverinoma bakorana. Mu minsi mike ngo ibihugu byombi bizohererezanya amatsinda yo kureba ibyiciro by’ubukungu byashingirwaho mu iterambere.

Ambasaderi wa Canada mu Rwanda.
Ambasaderi wa Canada mu Rwanda.

Ambasaderi wa Canada, David Angel, nawe yaje ashimangira ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye bwari busanzweho gifitanye n’u Rwanda, kikazakomeza gufasha Kaminuza y’u Rwanda cyane cyane mu kwigisha abiga itangazamakuru.

Yavuze kandi ko Canada izafasha mu kubaka ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu cyane cyane iby’ngendo zo mu kirere, hamwe no gucukura gazi metane; ndetse anemeza ko igihugu cye kitazaba ubuhungiro bw’abakoze Jenoside mu Rwanda.

Ambasaderi wa Sri Lanka mu Rwanda.
Ambasaderi wa Sri Lanka mu Rwanda.

Ambasaderi wa Sri Lanka mu Rwanda, Thambirajah Raveenthiran, yabanje kuvuga ko abaturage b’igihugu cye batari bazi ko u Rwanda rubaho, cyangwa ntibamenye gutandukanya umurwa mukuru wa Angola Luanda hamwe n’u Rwanda nk’igihugu.

Igihugu cya Sri Lanka kigiye gushora imari mu bijyanye no guteza imbere ibikomoka ku ndodo nk’imyenda, ndetse n’ibikomoka ku buhinzi muri rusange cyane cyane ku gihingwa cy’icyayi; nk’uko Ambasaderi Raveenthiran yatangaje.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakiriwe na Perezida Kagame, bose bagiye bacyeza u Rwanda kuba rugiye gutangira imirimo yo guhagararira amahoro ku isi mu muryango w’abibumbye, barwifuriza kuzagira imirimo myiza.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka