Perezida Kagame yakiriye abagize umuryango YPO w’abayobozi bakiri bato
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022, yakiriye itsinda ry’abantu 26 bagize umuryango w’abayobozi bakiri bato (Young Presidents’ Organisation, bari mu rugendo mu Rwanda.

Perezida Kagame iri tsinda yakiriye riri mu Rwanda mu rugendo rwiswe “Once in a lifetime bucket list”, rigomba kugirira urugendo mu bihugu icyenda rigahura n’abayobozi mu ngeri zitandukanye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ntibyatangaje byinshi mu byo iri tsinda ryaganiriye na Perezida Kagame.

Iri tsinda rya Young Presidents’ Organisation ryari riherekejwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).
Umuryango wa ‘Young Presidents’ Organisation’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato barenga ibihumbi 30 bo mu bihugu 142 byo ku Isi, baharanira ko Isi ikeneye abayobozi beza.


Ohereza igitekerezo
|