Perezida Kagame yakiriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yakiriye abantu 9 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari bayobowe na Bruce Westerman, uyobora Komisiyo y’Umutungo Kamere.

Mu biganiro bagiranye byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, inzego z’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’ibibazo bireba Afurika n’Isi muri rusange.

Perezida Kagame aherutse kugaragaza ko bisa n’aho Paul Rusesabagina yatumye umubano w’ibihugu byombi uhungabana. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’umunyamakuru Steve Clemons wa Semafor, cyateguwe n’ihuriro Global Security Forum kuwa 21 Gicurasi 2024.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batandukanye bo muri Amerika bashyiraga igitutu ku Rwanda kugira ngo Rusesabagina afungurwe.

Uretse uru ruzinduko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Bruce Westerman bagiriye mu Rwanda, muri Mata uyu mwaka Bill Clinton wabaye Perezida w’iki gihugu nawe yari mu Rwanda.

Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame mu biganiro byabo bagarutse kuri iyi ngingo y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka