Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Busuwisi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame uri i Genève mu Busuwisi, yakiriwe na mugenzi we Ignazio Cassis.

Nk’uko tubikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, Perezida Kagame yitabiriye inama igaruka ku bufatanye mu iterambere, izwi nka 2022 Effective Development Co-operation Summit.

Perezida Kagame kandi yitabiriye isangira rya mu gitondo ryakiriwe na Perezida Cassis.

Bitegayijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Perezida Kagame yitabira imirimo yo gufungura iyi nama ihuriza hamwe abayobozi baganira ku bufatanye mu iterambere, hagamijwe kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs) mu mwaka wa 2030.

Perezida Kagame araza kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri, barimo Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida Maia Sandu wa Moldova, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohammed n’abandi.

Effective cooperation, ihuriza hamwe za Guverinoma, imiryango mpuzamahaga y’ibihugu, imiryango itari iya Leta, abikorera, imiryango y’abagiraneza, imiryango y’ubucuruzi n’abandi, hagamijwe ko ubufatanye mu iterambere burushaho gutanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka