Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko mu Bufaransa, aho yakiriwe na mugenzi we, Emmanuel Macron, Perezida w’icyo gihugu, akaba yamwakiririye mu biro bye bya Champs Elysée.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macron
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Emmanuel Macron

Perezida Kagame na Macron bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko Perezida Kagame agiriye i Paris mu Bufaransa, ruje rukurikira urwo Perezida Macron yaherukaga kugirira i Kigali mu mpera za Gicurasi 2021, aho yaboneyeho gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Icyo gihe ni na bwo yemeye uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba imbabazi abayirokotse ndetse anemera kugira uruhare mu gukurikirana abasize bayikoze bacyidegembya, ndetse kugeza ubu hakaba hari imanza eshatu zirebana n’icyo cyaha zimaze gucibwa mu Bufaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka