Perezida Kagame yakiriwe n’Umwami wa Jordanie

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, yageze mu Mujyi wa Aqaba aho yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II, ni mbere y’inama yiga kuri Afurika y’Iburasirazuba, iteganyijwe kuri uyu wa Kane.

Perezida Kagame aganira n'Umwami wa Jordanie, Abdullah II
Perezida Kagame aganira n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II

Urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rwatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gukomeza guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Jordanie.

Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan, asanzwe ari mu bagize Inama y’ubutegetsi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Atomike (RAEB), nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 13 Ukwakira 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka