Perezida Kagame yakiriwe mu bihugu by’Abarabu
Mu rugendo akorera mu bihugu by’abarabu mu rwego rwo gushaka ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu, taliki ya 26/10/2014 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe n’igikomangoma cyo mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu Gen. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.
Gen. Sheikh Mohamed yakira Perezida Kagame, yatangaje ko ubufatanye hagati y’ibihugu byunze ubumwe by’Abaradu n’u Rwanda bufasha ibihugu kugera kuri byinshi harimo n’inyungu bihuriyeho n’ubuvandimwe b’abatuye ibihugu byombi.
Ibihugu by’unze ubumwe by’Abarabu bivuga ko bikeneye gukorana n’ibihugu byo muri Afurika, umuyobozi wabyo Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan akaba ashaka umubano n’ibihugu by’Afurika mu mishinga y’iterambere n’ubukungu.
Perezida Kagame yagaragarijje abayobozi mu bihugu byishyize hamwe by’abarabu ko gushora imari muri Afurika hari byinshi byafasha ibihugu byombi cyane cyane igihugu cy’u Rwanda.

Perezida Kagame agaragaza ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’Abarabu byateye imbere mu bucuruzi n’ikoranabuhanga bwakongera ishoramari ndetse bukaba bwafasha ibihugu byombi mu nzira y’iterambere n’ubukungu ibihugu byombi byihaye.
Si ubwa mbere Perezida Kagame asura ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu kuko taliki 12/11/2011 Perezida Kagame yasuye umujyi wa Abu Dhabi aho yahuye n’abayobozi batandukanye baganira ku butwererane bw’ibihugu byombi mu ishoramari n’ubufatanye mu bikorwa by’ikoranabuhanga.
Mu kwezi kwa Kanama 2014 Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ishoramari ry’Afurika inama yabereye mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu, inama yahamagariraga abashoramari gushora imari mu buhugu by’Afurika mu kongera ibikorwa remezo.
Muri iyi nama hagaragajwe ko ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara bicyeneye nibura miliyari 93 z’amadolari y’Amerika buri mwaka kugira ngo bigere ku iterambere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mu bubanyi n’amahanga turakataje mu gukorana neza n’abanyamahanga tubakangurira kuza gushora Imari yabo mu rwanda