Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we Samia Suluhu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, yakiriwe ku meza na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.

Muri uwo musangiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko imibanire y’u Rwanda na Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania ikomeje gutanga umusaruro, nyuma y’ibinyacumi by’imyaka bishize.

Yagize ati "Imbuto z’umubano wa Tanzania n’u Rwanda zaratewe mu binyacumi by’imyaka bishize, kandi zikomeje gutanga umusaruro uyu munsi".

Perezida Kagame avuga ko umubano n’ubutwererane bya Tanzania n’u Rwanda bishingiye ku gushyira hamwe imbaraga, mu gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.

Avuga kandi ko hari amahirwe urubyiruko rwa Afurika rwihangiye imishinga rukomeje kugaragaza, ariko ko hagomba gushyirwaho uburyo bubongerera ubushobozi.

Mugenzi we Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, avuga ko umubano hagati y’ibihumbi byombi ubu urimo kwita ku kongera ishoramari, n’uburyo ibyambu bya Dar es Salaam na Tanga byakora neza, kuko ari byo u Rwanda rukoresha.

Perezida Suluhu ngo yifuza kandi ko hanozwa itumanaho hagati y’ibihumbi byombi, kugira ngo Tanzania ikomeze gutanga serivisi mu buryo bworoheye u Rwanda n’ibindi bihugu bituranyi.

Ibihugu bya Tanzania, u Rwanda n’u Burundi ubu bigiye kuzuza urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, aho Perezida wa Tanzania yijeje ko azajya kurutaha ari kumwe na Perezida Kagame.

Perezida Suluhu avuga ko yanaganiriye na mugenzi we ku bijyanye n’imikoranire mu by’umutekano w’ibihugu byombi, hamwe n’uw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka