Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 29/01/2012 Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda ari kumwe n’umufasha we bakiriwe ku meza na minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi.

Uku gusangira kwari kwanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye bitabiriye inama ya 18 y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe iri kubera mu murwa mukuru wa Ethiopia.

Perezida Kagame aganira n'abandi bayobozi bitabiriye ubutumire bwa Meles Zenawi.
Perezida Kagame aganira n’abandi bayobozi bitabiriye ubutumire bwa Meles Zenawi.

Perezida Kagame n’umufasha we hamwe n’itsinda rimuherekeje batangiye uruzinduko mu gihugu cya Ethiopia ku wa gatanu, bavuye mu gihugu cya Uganda, aho bitabiriye imihango yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishyaka riri ku butegetsi NRM ribohoye Uganda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Well done kigalitoday mukomereze aho.

Gahutu yanditse ku itariki ya: 30-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka