Perezida Kagame yakebuye abayobozi badakora neza inshingano baba bahawe
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bagize Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, abasaba gukora cyane bageteza imbere Igihugu ndetse bakuzuza inshingano bahawe.

Mu butumwa yatanze ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru, yabibukije uburemere bw’inshingano bahawe ko ari izo gukorera Igihugu.
Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka 8 ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, avuga ko bakoranaga neza.
Ati “Ndabanza gushimira byimazeyo, Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe. Ndagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera urubwa ngahera ku izina rye, ngo ngire nte? Nkamubwira nti ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo, hanyuma agahera aho abigira atyo. Ndagushimira cyane.”
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batashyizwe mu myanya, hari izindi nshingano bazahabwa zibategereje.
Ati “Ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo, abatahawe indi, buriya irahari, irabategereje. Abanyarwanda ni benshi twifuza ko bagira uruhare rutandukanye mu gukorera Igihugu cyabo, kandi ni ibintu bizajya bihora bihinduka usibye njye mwananiye gusa, mwanze, njya nshaka guhinduka nanjye ariko mukanga. Ubwo nanjye igihe cyanjye kizagera.”
Perezida Kagame yakebuye abayobozi badakora neza inshingano baba bahawe, abazihabwa bakazinubira, n’abibaza impamvu hari abahabwa inshingano abandi ntibazihabwe.
Ati “Ndagira ngo mpere ku kuvuga ko izi nshingano zifite uburemere butandukanye, zihera ku bumenyi cyangwa ku bushake bw’abantu, ugomba kugira ubushake, ugomba kumenya icyo ugiye gukora, ugomba no kukigirira ubushobozi.”
Yunzemo ati “Hari bimwe abantu bashobora gukora, tuvuge abahawe imirimo, wahawe imirimo runaka, ndetse byahereye ko abantu babonye ko muri wowe hari ubwo bushobozi, ibyo ni ibituruka hanze ariko uko uzabikora, n’ubushake ubikorana n’imyumvire ubikorana, ako kazi karenze wowe gusa, kareba Igihugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze ku waguhaye izi nshingano.”
Yakomeje ati “Ni wowe birimo. Uko ubikoresha uhereye ku bikurimo, ibyo ni ibyawe rwose. Abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza, bakora ibyo ari byo byose, ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve, ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe, akazi ntabwo gashobora kugenda neza.”
Perezida Kagame yibukije ko hari bimwe abantu bashobora gukora neza kandi bakabikorana ubushake bitanga umusaruro, aho yagaragaje ko igihe umuntu akora inshingano yahawe akumva ko zimurenze bireba Igihugu n’uwamuhaye izo nshingano biba bituruka muri we.
Ati “Abantu bakwigisha, bakwibutsa, babwiriza bagakora ibyo aribyo byose ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve ibijyanye n’izo nshingano biri muri wowe akazi ntabwo gashobora kugenda neza. N’iyo wakwibutswa inshuro zingahe, n’iyo wakubitwa imijugujugu kangahe, ibikurimo iyo utabikoresha uko bikwiriye akazi ntigashobora kugenda neza”.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bababonamo byinshi bakwiye gukora, bakabagirira n’ikizere ku bibazo bafite bahangana nabyo buri munsi, mu kubikemura.
Ati “U Rwanda rufite imiteterere yarwo, hari aho rusa n’ibindi bihugu cyane iby’Afurika, ariko hari n’aho rutandukaniye n’ibindi bihugu byaba iby’Afurika n’ibyo ku yindi migabane, kuko dufite kamere yacu, umuco wacu, ururimi rwacu n’ibindi duhuriraho”.

Perezida Kagame yabajije abayobozi impamvu abandi bateye imbere ariko hakagira n’abasigara.
Ati “Impamvu ni amateka n’imikorere, ariko hari ibyo tugomba gukosora byanze bikunze ndetse no muri twe twicaye aha n’ahandi hari abihebye, barekuye bumva ko Abanyarwanda, Abanyafurika turi mu bukene, mu myiryane, ko hari abandi bazaza kudukiza. Ntimwumve bamwe mvuga mwirirwa musenga, ndavuga ba bandi usanga abantu batekereza ko bazabakiza kandi ari abantu nkabo. Ni cyo mvuga, ni cyo kibazo cya mbere. Tukaba tuzakizwa n’abantu bicaranye natwe hano, abo twita ‘Abafatanyabikorwa’, icyo ni cyo kibazo tugomba kwivanamo”.
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko ibyo bakora bigomba guhera kuri bo, bakabikora bazi aho bava bazi n’aho bagana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|