Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yahuye n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’aba basirikare bakuru mu rwego rwo kuganira ku bijyanye ku mahoro n’umutekano by’Igihugu.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, , Abagaba b’Ingabo batandukanye n’abandi.
Maj Gen Joseph Nzabamwita, umujyanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika na we yitabiriye ibi biganiro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|