Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru b’igihugu (Amafoto)
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye inama nkuru ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 06 Mata 2017 nibwo iyo nama yabaye, ibera ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kiri ku Kimihurura.
Muri iyo nama Perezida Kagame yashimiye ingabo ku kazi zikora ko kurinda ubusugire bw’igihugu no kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bigaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu.
Perezida Kagame yakomeje abwira abari muri iyo nama nkuru y’ingabo gukomeza kwita ku nshingano zabo barangwa n’imyitwarire myiza yo nkingi ya mwamba Ingabo z’u Rwanda zishingiyeho.
Abari muri iyo nama nkuru y’ingabo kandi bunguranye ibitekerezo ku bijyanye no kunoza inshingano zabo no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.








Ohereza igitekerezo
|
Turashimira umukuru w’igihugu cyacu uburyo akomeje kukitangira, ashaka icyagirira abanyarwanda bose akamaro. Umutekano w’igihugu dufite tuwukesha ingabo zacu n’imiyoborere myiza.
umva inkotanyi zihagoboka
uRwanda rubarwacuze umwijima ikitwa umututsi kibacyarazimye.
turagukunda, turagushima President wacu Ku ibyo watugejejeho.
Izi ngaho nizo zongeye gutanga ubuzima nyuma yaho izindi za Habyarimana zari zishinzwe kurinda abaturage zahisemo kubica. Mwarakoze nkotanyi izamarere
Ni byiza cyane iyo abayobozi bacu bahuye bashaka ibyaduteza imbere
Nkuko Nyakubahwa perezida w’uRwanda yabivuze ingabo zacu zikomerezaho mukubungabunga umutekano wibyo abanyaRwanda tumaze kugeraho.kndi natwe ntituzabate reran a mwiterambere ryigihugu.
Inkotanyi iz’amarere ndazemera zazahuye u Rwanda! Iyo zitahaba ubu haba havugwa andi mateka.
turagukunda President wacu kubwinama za buri munsi zitwubaka utugira , turagushimira cyane
nkunda cyane inama za President Paul Kagame kuko zihora ari ingirakamaro kandi zigakora cyane kumutima buri uyumvishije , ndizera ntashidikanya ko aba basirikare BABIZINGATIYE neza cyane maze igihugu cyacu gikomeye gutengamara
ni byiza guhura nabo mufatanyije kutugezaho ibyiza mu kungurana inama uko umutekano w’igihugu wakomeza gusigasirwa kandi ukarushaho kuba mwiza , turagukunda cyane President wacu
nkunda cyane ukuntu President Paul Kagame yitangira abanyarwanda nukuri, akabegera uko bishoboka , ibi kandi bituma nabandi bayobozi bibabera urugero rwiza bityo tukarushaho kugira igihugu gitemba amata n’ubuki , iterambere rikaba ryose
Izi ngabo hamwe n’intore izirusha intambwe ndazishimira cyane kuko zadukuye habi aho umwanzi yashakaga kudushyira mu myobo ngo tuzibagirane.