Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu by’amahanga, umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568 (Ifoto: RBA)
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568 (Ifoto: RBA)

Ni abasirikare bari mu byiciro bitatu bitandukanye, birimo abamaze igihe cy’imyaka ine bahabwa inyigisho za gisirikare ndetse n’amasomo asanzwe, abamaze igihe cy’umwaka ndetse n’abandi bayarangije mu bihugu bitandukanye by’amahanga.

Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015 hamwe n’andi mategeko, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye abasore n’inkumi 568 ipeti rya Sous Lieutenant.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yababwiye ko inshingano za mbere z’Ingabo z’Igihugu atari ugushoza intambara, ahubwo ari ukurinda Igihugu n’abagituye bose.

Yagize ati “Kujya muri uyu mwuga ni ukurinda u Rwanda, Igihugu n’abagituye bose, ndetse n’amajyambere tuganamo twubaka, ni cyo bivuze, niho duhera. Ntabwo dutangirira kumva ko Ingabo z’Igihugu muri uyu mwuga ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma, n’ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, amajyambere, iyo ibyo bindi bihungabanyijwe n’intambara ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza, ni cyo navuze ko biza hanyuma”.

Akomeza agira ati “Twe rero mu myumvire yacu, y’Igihugu, iy’abari muri uyu mwuga w’Ingabo zirinda Igihugu, aho niho duhera, duhera twubaka, twiyubaka, kurinda ibyo byose Igihugu kigeraho, bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo aribyo”.

Iyi ngo niyo mpamvu abinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bigishwa amasomo atandukanye y’ubumenyi, arimo ikoranabuhanga ndetse n’ubundi bumenyi bufasha mu kubaka igihugu, ari naho Perezida Paul Kagame yahereye asaba abifuza ndetse n’abashishikarizwa kujya muri izo ngabo, kumva ko bagiye ahantu hatanga ubumenyi butandukanye.

Yagize ati “Abaza mu ngabo z’u Rwanda, abifuza kujyamo cyangwa abo dushishikariza kuzijyamo, bakwiye kumva ko baje ahantu batanga ubumenyi butandukanye harimo no kurinda Igihugu mu byo twubaka, ndetse ubwo bumenyi bukoreshwa aho ari ho hose, mu Rwanda Igihugu cyacu, bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n’ibihugu by’inshuti, kugira ngo ibyo duharanira kugeraho, nabo kandi baba bifuza n’iyo byaba bitandukanye, ariko ibyo baharanira kugeraho tugafatanya nabo kugira ngo babigereho”.

Uretse abasirikare 24 bari mu bahawe ipeti rya Sous Lieutenant, harimo n’ab’igitsina gore 53. Muri uyu muhango wabereye mu Karere ka Bugesera mu kigo cya gisirikare cya Gako, hanahembwe abasirikare bahize abandi mu masomo yabo, aho Officer Cadet Justus Rutishisha ari we wahize abandi mu byiciro byose.

Byari ibyishimo ku barangije amasomo barimo Ian Kagame (Video):

Inkuru bijyanye:

Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bari mu bitabiriye ibirori bya Ian Kagame

Ian Kagame agiye kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka