Ian Kagame agiye kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda

Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, ari mu bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare byari bimaze igihe bibera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, umuhango uba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.

Ian Kagame
Ian Kagame

Ian Kagame aherutse gusoza amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant.

Mbere yo kujya mu gisirikare, yari yaranasoje amasomo mu 2019 mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, akaba yarize muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byari ibyishimo ku barangije amasomo barimo Ian Kagame (Video):

Inkuru bijyanye:

Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bari mu bitabiriye ibirori bya Ian Kagame

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka