Perezida Kagame yahawe igihembo cyo kubahiriza amahoro na demokarasi

Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama yiga ku iterambere rya Afrika yaberaga muri Maroc, yashyikirijwe igihembo cyo kwimakaza amahoro na demokarasi.

Iki gihembo kiswe MEDays yagihawe kubera uruhare yagize nk’umuyobozi mu kugarurira icyizere Abanyarwanda no gusubiza igihugu ku murongo wo kwibohora na demokarasi, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Paul Kagame ashyikirizwa igikombe
Perezida Paul Kagame ashyikirizwa igikombe

Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye guhabwa igihembo cya MEDays 2015, aboneraho no kuvuga ko icyo abona cya ngombwa ari uko u Rwanda batarubona nk’igihugu cyabayemo Jenoside ahubwo rufatwa nk’igihugu cyashoboye kuyivanamo.

Igikombe Perezida wa Repubulika yahawe
Igikombe Perezida wa Repubulika yahawe

Yasabye kandi ko abatuye isi Afurika bakwiye gushyira hamwe, kugira ngo bagere ku ntego rusange.

Iyi nama yatangiye kuwa gatatu tariki 11 ikazageza tariki 14 Ugushyingo 2015.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muri ino myaka Perezida wacu yashoboye kubaka igihugu kigendera kuri demokrasi, yashoboye kubaka igihugu kiri gutera imbere byihuse, ibi byose byashobowe kugerwa mu gihe gito cyane nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi

Robert yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Niba guhabwa ibikombe byinshi ari byo byerekana umuntu uharanira amahoro na démocratie HE ntawamuhiga!

kalisa yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

AFRICA YIHAGIJE MUBIRIBWA

ADIDAS yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

twishimiye iki gihembo cyahawe Nyakubahwa Paul Kagame , komeza imihigo ntore izirusha intambwe

Kabila yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

hanyuma ba rusesabagina, kayumba, himbara, rudasingwa, twagiramungu,noble marara, micombero nibindi bigarasha byose nka Philip reytejens ,bazasubire bavuge ko nta democratie n’ubwinyagamburiro buba mu Rwanda, ubuse ntibyigaragaje??

rukanika yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka