Perezida Kagame yahawe igihembo cya "World Tourism Award"
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mujyi wa London mu Bwongereza aho yitabiriye ibirori yaherewemo igihembo cya "World Tourism Award 2017".

Kagame yageze muri ibyo birori ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ugushyingo 2017.
Perezida Kagame yahawe igihembo cya "World Tourism Award 2017" mu rwego rwo kumushimira ubuyobozi bwe bw’indashyikirwa mu guteza imbere ubukerarugendo.
Nyuma yo kwakira icyo gihembo yashimiye abategura ibihembo bya "World Tourism Award" avuga ko icyo higembo ahawe kigaragaza imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere ubukerarugendo burambye.
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu gukomeza guteza imbere ubukerarugendo, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurinda ibidukikije hanubakwa ibikorwa remezo bibereye abakerarugendo n’abaturage muri rusange.
Ibi ngo byatumye abari barushimusi b’inyamaswa mu maparike atandukanye bahinduka, bagatangira kubungabunga za pariki bangizaga.
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko kandi kuba sosiyete nyarwanda itwara abagenzi mu ndege (RwandAir) isigaye igera ahantu 24 muri Africa no hanze yayo harimo no mu mujyi wa London, bituma abantu benshi barimo n’abakerarugendo bakomeza kuza mu Rwanda.
Ibyo birori bya "World Tourism Award" byanafunguriwemo ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku bukerarugendo ya "World Travel Market London" izarangira ku itariki ya 08 Ugushyingo 2017.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
The closing remarks bring it home blissfully! Thank you too Mr HE President PAUL KAGAME.