Perezida Kagame yahakanye ko nta ruhare u Rwanda rwagize mu rupfu rw’umunyamakuru Ingabire
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ejo mu gihugu cya Uganda yahakanye ko nta ruhare Leta y’u Rwanda yagize mu rupfu rw’umunyamakuru Ingabire Charles wiciwe muri Uganda mu ntangiriro z’uku kwezi.
Perezida Kagame yatangaje ko bibabaje kuba abantu bafata ibihuha bakabihindura inkuru y’impamo. Yavuze ko bibabaje kubona umuntu apfa mu gihe hataramenyekana icyo yazize abanyamakuru bagahita banzura ko yishwe na Leta y’u Rwanda.
Perezida Kagame yasubije abanyamakuru bamubajije icyo kibazo ko nawe akimara kumva ayo makuru yahise asaba ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorana n’iza Uganda kugira ngo bamenye intandaro y’iyicwa ry’uwo munyamakuru.
Umunyamakuru Charles Ingabire yakoreraga ikinyamakuru cyo kuri internet cyitwa Inyenyeri News. Yahunze u Rwanda avuga ko atotezwa ariko byaje kumenyekana ko ahubwo yatorotse ubutabera kubera amafaranga y’ishyirahamwe ry’imfubyi za Jenoside yariye.
Abanyamakuru kandi babajije Kagame niba yakwemera kongera kuyobora indi manda aramutse abisabwe, nuko Perezida Kagame abasubiza ko hari inzira binyuramo kandi ko yagaragaje aho ahagaze. Yongeyeho ko kugira ngo umuntu ayobore hari inzego binyuramo.
Yabwiye abo abanyamakuru ko u Rwanda rufite amateka akomeye cyane ku buryo rukeneye abayobozi bumva neza ayo mateka kandi bakaba abayobozi batagira aho babogamiye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|