Perezida Kagame yagize icyo abwira abanenga ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu banenga ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, babiterwa n’urujijo bafite (confusion) cyangwa se bakaba batazi ibyo bavuga, kuko ngo igihugu cyo gishimishijwe n’ibyo gikura muri ubwo bufatanye kugeza ubu.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagejeje ku bari mu nama ihuje Abanyarwanda n’Abanya-Zimbabwe bahagarariye imari n’ubucuruzi yiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade and Investment Conference’ ku wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, yavuze ko abavuga nabi ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal bwa ‘Visit Rwanda’, baba bibeshya kuko u Rwanda ntarwari gutanga amafaranga kuri ayo masezerano mu gihe nta nyungu ruyafitemo.

Yagize ati “ Sinibwira ko abo bantu baba bazi ibyo bavuga, kuko niba batekereza ko u Rwanda rwafashe amafaranga rugapfa kuyatanga gutyo gusa, rukayaha abantu batanayakeneye nk’uko u Rwanda ruyakeneye, ntekereza ko aho ari ho urujijo rutangirira”.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakorana na Arsenal gusa, , ahubwo ubu rurakorana n’indi Kipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa yitwa ‘Paris Saint-Germain (PSG)’ kandi amasezerano n’ayo makipe yombi ngo yatangiye gutanga umusaruro.

Perezida Kagame ati “Imwe mu nkingi z’iterambere, ni ubukerarugendo.Twashoye imari mu bukerarugendo n’ibikorwaremezo, duhugura abantu batanga serivisi zijyana nabyo,ariko ku bijyanye n’ubukerarugendo uba ukeneye abaza kubisura,”

“ Uba ukeneye abantu baza, bakishimira ibyo igihugu gifite gitanga muri urwo rwego, ubwiza bw’igihugu, ubunararibonye n’ibindi.”

Perezida Kagame yavuze ko atari abantu benshi bashobora kumva impamvu igihugu cyakora ishoramari nk’iryo, babihuza n’igihe cya nyuma ya 1994 ubwo igihugu cyari kongera kwiyubaka gihereye k’ubusa.

Yavuze ko ahagana mu 1998, igihugu cyatangiye kongera kubaka ibikorwaremezo, ariko gifite amikoro makeya, icyo gihe Guverinoma yubakamo hoteli izwi nka ‘Intercontinental’.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe Guverinoma yatangiye kumva abantu batandukanye bayinenga, bavuga ko irimo isesagura amafaranga.

Yagize ati “Oh, murubaka hoteli y’inyenyeri eshanu (5). Kubera iki? Mu by’ukuri batekerezaga ko nta bwenge dufite. Twaricecekeye, turavuga tuti nta kibazo,nyuma y’imyaka itanu, nibwo muzamenya ibyo turimo.”

Yavuze ko Guverinoma ifata icyemezo cyo kubaka iyo hoteli bwari uburyo bumwe bwo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.Kwari ukugira ngo abantu baza mu Rwanda bajye babona aho baruhukira kandi heza, kuko ubundi ngo hari abantu bahitamo kutaza mu gihugu mu gihe nta hantu ho kuruhukira heza bihitiyemo.

Ati “ Aha harimo kwivuguruza, abantu bakavuga ko urimo kwangiza amafaranga, wubaka ibikorwaremezo, ariko icyo gikorwaremezo cyari cyubatswe kubera impamvu. Mu gihe gito, Hoteli yakoze neza, turayigurisha, twishyura inguzanyo”.

Yavuze ko Guverinoma itari yubatse iyo hoteli ishaka gukora ‘business’ ya hoteli, ahubwo ngo yari yubatswe kugira ngo ikoreshwe icyo yagombaga gukoreshwa, nyuma yegurirwe abikorera. Icyo gihe ngo hari hakenewe hoteli nziza, kandi abikorera ntibari gusabwa kuyubaka, kuko bari bafite ibindi barimo byihutirwa kurushaho, ni yo mpamvu Guverinoma yayubatse kuko itari kubitegeka abikorera.

Yagize ati “ Iyo ntegereza kubwira abikorera kubaka hoteli y’inyenyeri eshanu,nubu baba batarayubaka, ariko kuko nayubatse, ikaba yari iri aho bayibona imbere yabo, yarabakuruye, umwe muri abo ati, ‘Uzi n’ibindi? Ndashaka iriya hoteli.”

Ubufatanye na Arsenal burimo gutanga umusaruro

Ku bijyanye n’ubukerarugendo, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye bwa ‘Visit Rwanda’n’ikipe ya Arsenal bwazamuye imibare y’abasura u Rwanda.

Perezida Kagame ati “ Ubufatanye dufitanye na Arsenal bwakuriye abantu benshi baza mu Rwanda, bizanira igihugu amafaranga menshi kurusha ayo twahaye Arsenal.”

Ati “Ntibasaba ko uba uri umuntu uzi ibya ‘business’ cyane kugira ngo wumve ibi. Nanjye sindi umuntu uzi ‘business’ cyane, ariko ntekereza ko kuri iki cyo, twabikoze neza kandi si abanyafurika benshi banenze ubu bufatanye”.

Yavuze ko n’abibikoze bagendeye ku byo bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, cyane cyane u Bwongereza bwanenze u Rwanda kuri ubwo bufatanye na Arsenal, kuko buha u Rwanda amafaranga y’inkunga.

Yagize ati “ Baravuga bati, uzi ko u Rwanda rurimo gupfusha ubusa amafaranga yacu, kuko batanga inkunga si byo?Ariko ni hahandi n’ubundi baribeshya. Niba umpa inkunga se ushaka ko nyikoresha nte?ariko se kuki wantegeka uko nyikoresha?”

“Niba ushobora kumpa miliyoni 50, noneho mu gukoresha izo miliyoni 50, nkungukira igihugu miliyoni 300, kuki ibyo wabimpora? Icyo gihe haba harimo ikintu kitagenda neza”.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cyageze aho kizamo ibya politiki binyuze mu kunenga, iyo akaba ari yo mpamvu aterekereza ko hari abanenga bitewe n’urujijo bafite, ariko ngo u Rwanda rwishimiye umusaruro rukura muri ubwo bufatanye.

Perezida Kagame kandi, yashimangiye ko nubwo ari umufana w’ikipe ya Arsenal mu myaka isaga 35, ibyo bikaba ari nk’akarusho, ariko ngo ubufatanye n’ikipe ya Arsenal bwabayeho kubera impamvu zo guteza imbere ubukerarugendo kimwe n’uko bimeze ku Ikipe ya ‘Paris Saint Germain(PSG)’.

Yavuze ko ubu yahise aba umufana w’iyo kipe yo mu Bufaransa irimo abakinnyi b’ibyamamare nka Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappé.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kutareba kure ni yo byari byarishe iki gihugu abanenga ibyo batunva babareke bazashyira bunve

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 30-09-2021  →  Musubize

Kutareba kure ni yo byari byarishe iki gihugu abanenga ibyo batunva babareke bazashyira bunve

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 30-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka