Perezida Kagame yagiye gushyigikira mugenzi we João Lourenço mu kurahira
Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu muhango w’irahira rya Perezida João Lourenço uherutse gutsinda amatora muri icyo gihugu.

Lourenço yatsinze amatora aheruka n’amajwi 64.5%, ahagarariye Ishyaka rya Rubanda riharanira ukwishyira ukizana kwa Angola "MPLA".
Uwo muyobozi mushya afite gahunda yo gufungura imiryango ku mahanga mu bijyanye n’ubukungu no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihora bihindagurika.
Akimara gutsinda ayo matora, Perezida Kagame ari mu ba mbere bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya.
Yagize ati "Intsinzi nziza kuri Perezida João Lourenço ku ntsinzi wegukanye. Tukwifurije ibyiza hamwe n’abaturage ba Angola."
Angola ifite abaturage bagera kuri miliyoni 27.5. Iza ku mwanya wa kabiri mu gucukura peteroli muri Afurika.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|