Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Blinken ku bibazo by’umutekano muke muri RDC

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken, byibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku wa Kabiri tariki 15 Kanama 2023.

Mu itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Perezida Kagame na Blinken bagiranye ikiganiro cyatanze umusaruro byumwihariko ku bibazo by’umutekano ukomeje kurangwa ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Itangazo rikomeza rigira riti: “Blinken yamenyesheje Perezida Kagame ibyavuye mu rugendo Umunyamabanga wungirije w’agateganyo wa Amerika, Victoria Jane Nuland, aherutse kugirira I Kinshasa.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama, nibwo Victoria Jane Nuland yagiriye uruzinduko muri RDC abonana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo baganira ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Blinken kuri telefone yagaragarije Perezida Kagame ko leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ko umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi wahoshwa binyuze mu nzira ya diplomasi ndetse anasaba ko buri ruhande rwafata ingamba zihamye mu gukemura ibi bibazo.

Blinken yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame nyuma y’uko muri Kanama umwaka ushize yakoreye uruzinduko mu Rwanda yakirwa na Perezida Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka