Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu mbere yo kugira ibiganiro n’abanyamakuru.

Mu ijambo rye, Perezida Saluhu yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwari rutegerejwe cyane muri Tanzania, kuko rufite akamaro gakomeye nk’uko yabigarutseho avuga ku ngingo zitandukanye baganiriyeho.

Yagize ati,” Mu byo twaganiriyeho, nagira ngo mvugeho bikeya gusa. Urugero ku bijyanye n’ubucuruzi, twabonye ko bikwiye kongera ishoramari, no gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari kuko uko ishoramari rihagaze ubu, ntibijyanye n’umutungo kamere ibuhugu byacu bifite ariko n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ku bijyanye no kongera ishoramari, namubwiye Nyakubahwa Perezida ko twe nka Tanzania, turimo gukora ku buryo ibyambu byacu cyane cyane ibya Dar es Salaam, Tanga bikora neza kuko ari byo byambu u Rwanda rukoresha. Ariko kandi twaganiriye n’uko twashaka ubundi buryo bw’itumanaho kugira ngo Tanzania ikomeze gutanga serivisi ku buryo bworoshye mu Rwanda no mu bindi bihugu duturanye.

“ Twaganiriye kandi ku mushinga wacu wa Rusumo , aho twishimiye ko ugenda neza, tukaba twemeranyije ko tuzajyana kuwutaha. Twaganiriye kandi ku bijyanye n’umutekano twemeranya ko inzego zacu z’umutekano zakomeza gukorana, kugira ngo twizere umutekano uhamye w’ibihugu byacu byombi ariko n’uw’Umuryango duhuriyemo wa Afurika y’Uburasirazuba”.

Perezida Samia yakomeje avuga ko nk’uko yabisobanuye mbere, hari ibyo yaganiyeho na mugenzi we w’u Rwanda, ariko bikaba bitafashweho umwanzuro bityo bikazanozwa mu nama izabera muri Tanzania ihuza abashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi .

Perezida Kagame afashe umwanya yatangiye ashimira Perezida Samia wabakiriye neza n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko bagirira muri icyo gihugu, avuga ko nubwo iby’ingenzi yabivuze, nawe atabura kugira icyo yongeraho.

Yagize ati,” Njyewe na Perezida twagiranye ibiganiro byubaka nk’uko yabivuze,twiyemeje gukomeza kubaka umubano ukomeye mu by’ubukungu, politiki, umuco n’amateka.

Ibuhuza u Rwanda na Tanzania mu bijyanye n’ubucuti n’ubutwererane bishinze imizi kure, byose bigamije kuzamura imibereho y’abaturage bacu.

Urubyiruko rw’Afurika ruhanga imirimo, ruduha inshingano y’uko tugomba kurufashakira ahantu heza rukorera,ni yo mpamvu turi hano. Tanzania ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ibyo kandi bijyana n’ibyo twaganiriye mu nama yabanje”.

“Dushima cyane ubushake Tanzania ishyira mu gukomeza gushimarangira uyu mubano mu nyungu zihuriweho, ibyo bigafasha abaturage bacu gutera imbere, kandi bagatera imbere vuba, ndetse no sosiyete zacu zagashobora guhangana neza ku isoko mpuzamahanga.

Icya nyuma Nyakubahwa Perezida ndashaka kugushimira ku miyoborere myiza yawe, mu gushaka umuti urambye ku bibazo by’intambara biri mu Karere kacu, by’umwihariko ikibazo tumaze iminsi duhanganye nacyo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo, hamwe n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba.

Kubaka amahoro arambye n’umutekano mu Karere kacu, bizasaba ubwitange buhoraho bwacu twese harimo n’abarebwa n’ikibazo ku buryo bw’umwihariko.

“ Amahoro n’ituze, ni ibintu by’ingenzi bikenew cyane mu iterambere n’ubumwe bw’Afurika”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka