Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Museveni

Kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu gihugu cya Uganda, aho ari bugirane ikiganiro cyihariye na Mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Perezida Kagame yakiriwe na Museveni
Perezida Kagame yakiriwe na Museveni

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; n’ Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS), Maj. Gen. Joseph Nzabamwita.

Yaherekeje kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage ndetse n’Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa.

Perezida Museveni abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko yishimiye kwakira Perezida Kagame, bakaba bari buganire kuri gahunda z’ubuhahirane bufitiye inyungu ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje, mu gihe hashize iminsi humvikana umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, aho Abanyarwanda bahohoterwaga n’urwego rushinzwe iperereza muri Uganda.

Ibihugu byombi byiteguye kurangiza ibibazo bifitanye
Ibihugu byombi byiteguye kurangiza ibibazo bifitanye

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka, yatangaje ko iki kibazo kizaganirwaho kikajya mu buryo.

Yagize ati" U Rwanda na Uganda bifitanye igihango, nta kibazo cyaba hagati y’ibihugu byombo ngo kinanirane."

U Rwanda na Uganda byari bimaze igihe bitarebana neza
U Rwanda na Uganda byari bimaze igihe bitarebana neza

Turakomeza kubakurikiranira aya makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubisoze nkabasaza then twubake africa

Ndamage yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka