Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Wavel Ramkalawan wa Seychelles

Perezida Paul Kagame uri i Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye inama ihuje u Bushinwa n’umugabane wa Afurika, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2024, yagiranye ibiganiro na Wavel Ramkalawan wa Seychelles.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Wavel Ramkalawan wa Seychelles
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Wavel Ramkalawan wa Seychelles

Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko uretse Perezida wa Seychelles, Kagame yahuye na William Ruto wa Kenya ndetse ibiganiro byabo byose bikaba byibanze ku kwimakaza umubano ibihugu bisanzwe bifitanye.

U Rwanda na Seychelles, bisanganywe umubano mwiza, cyane ko Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, aherutse kugirira uruzinduko i Kigali aho yitabiriye irahira rya mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Seychelles watangiye mu 2010 ugenda utera intambwe aho nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n’ibindi ndetse hanashyirwaho komisiyo ihuriweho yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu 2018 na bwo, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Kagame yahuye kandi na William Ruto wa Kenya
Perezida Kagame yahuye kandi na William Ruto wa Kenya

Uyu mubano warushijeho gutera intambwe mu 2023 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriraga uruzinduko muri Seychelles.

Ni uruzinduko rwanasinyiwemo andi maserano y’u bifatanye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubukerarugendo ndetse n’ibijyanye no gukuraho visa.

Igihugu cya Kenya n’u Rwanda nabyo bisanganywe umubano mwiza, aho bihuriye mu muryango w’Ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika EAC, ndetse ibihugu byombi, binyuze mu ihuriro rikomeye bihuriyeho, byiyemeje gushimangira ubufatanye mu kunoza serivisi z’ubwikorezi mu muhora wo hagati ndetse n’uw’amajyaruguru mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi, koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka