Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, byibanze ku ngingo zitandukanye zerekeranye no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bitabiriye inama ya ’Abu Dhabi Sustainability Week’ igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, inzitizi zirimo zigashakirwa ibisubizo.
U Rwanda na Nigeria, bifitanya umubano mu bya Dipolomasi, ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu mikoranire mu by’umutekano na gisirikare, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, guteza imbere ikoranabuhanga n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki, aho abaganga baho bafatanya n’abo mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|