Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uri mu ruzinduko mu gihugu cya Latvia yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu, Edgars Rinkēvičs, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.

Perezida Kagame na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia
Perezida Kagame na mugenzi we Edgars Rinkēvičs wa Latvia

Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byabereye mu muhezo hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, byabanjirijwe n’ibyo bagiranye bari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bari babaherekeje, aho byibanze ku kwagura umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Latvia baza kuganira n’itangazamakuru, agakomerezaho gusura ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Umukuru w’Igihugu cya Afurika agiriye muri iki gihugu ndetse ni ubwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, agiriye uruzinduko mu bihugu bya Baltic (Estonia, Latvia na Lithuania).

Abakuru b'ibihugu byombi n'abayobozi babaherekeje babanje kugirana ibiganiro
Abakuru b’ibihugu byombi n’abayobozi babaherekeje babanje kugirana ibiganiro

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Latvia ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso bwa Kilometero kare ibihumbi 64,589 (64,589 km2), kikaba gituwe n’abagera kuri miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

Perezida Edgars Rinkēvičs, ni Umukuru w’Igihugu wa 11 wa Latvia uri mu nshingano kugeza ubu.

Latvia ifite ubukungu buteye imbere, aho imibare yo mu 2019 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu wari kuri Miliyari 30.5 z’Amayero.

Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs
Perezida Kagame na Edgars Rinkēvičs
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka