Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Jordanie

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi n’itsinda rimuherekeje, bri mu ruzinduko mu Rwanda rw’iminsi itatu, bagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida aganira na Minisitiri Ayman Abdullah Al- Safadi
Perezida aganira na Minisitiri Ayman Abdullah Al- Safadi

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia, ndetse n’umugaba w’Ingabo za Jordanie, Maj. Gen. Yousef Huneiti.

Ibiganiro byabo byagarutse ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye, zirimo uburezi mu mashuri Makuru, politiki n’ibijyanye no gukuraho Visa, nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi.

Ku wa Gatatu nanone, nibwo ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta hamwe na mugenzi we wa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirijwe n’isinywa ry’ayo masezerano hagati y’impande zombie, Minisitiri Biruta yavuze ko basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na Politiki, harimo ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo hamwe n’ubuhinzi.

Ba Minisitiri bombi basinya ayo masezerano
Ba Minisitiri bombi basinya ayo masezerano

Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ubufatanye mu burezi ndetse n’ubushakashatsi, azafasha inzego z’uburezi kuba zarushaho gukorana.

Amasezerano ya gatatu yasinywe, agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye.

Ati “Twemeranyijwe ku gutangira gukora ku masezerano aganisha ku gukuriraho Viza abafite pasiporo zisanzwe.”

Minisitiri Dr Ayman Abdullah Al- Safadi, yavuze ko amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro Umwami w’iki gihugu, Abdullah II bin Al-Hussein, yagiye agirana na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye.

Ati “Abakuru b’Ibihugu byacu bagaragaje ubushake bwo kwagura umubano, ni ibintu byiza, ni nabyo naje hano kugira ngo turebe ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro bagiranye, no kureba inzego dushobora gufatanyamo n’u Rwanada.”

Minisitiri Dr Ayman avuga ko bizeye gukomeza gukorana mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibindi.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka