Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Maurice

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, bagirana ibiganiro.

Perezida Kagame na Pravind Jugnauth, bagiranye ibiganiro byagarutse ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, nk’uko Urubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwabitangaje.

Minisitiri w’Intebe w’ibirwa, Pravind Kumar Jugnauth, yasuye kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, aho yahaye icyubahiro inzirakarengane zihashyinguye ndetse anatambagizwa ibice bigize urwo rwibutso, asobanurirwa byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice Hon. Pravind Kumar Jugnauth, ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, ari kumwe na Mugenzi we w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, batashye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mushishito rwubutse ku mugezi wa Rukarara, rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro wa Megawatt 5.5, ndetse yanashimiye Rwanda uburyo rwakiriye neza abashoramari bo mu gihugu cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka