Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mahamadou Issoufou wayoboye Niger
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, yagiranye ibiganiro n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afrika (APAC).
- Perezida Kagame yaganiriye na Mahamadou Issoufou
Mouhamadou Issoufou, yari mu bayobozi Umukuru w’Igihugu yakiriye ku gicamunsi cyo ku wa gatanu, bari baherekejwe n’abandi bo ku ruhande rw’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi.
Inama ya APAC iteraniye i Kigali kuva ku ya 18 Nyakanga, ikaza guzasozwa kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022, ika yaritabiriwe n’abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.
Iyo nama ihuriza hamwe abarimo Abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n’abahanga mu bya siyansi.
Iyo nama y’iminsi itandatu ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, hagamijwe kugera ku “Iterambere rirambye rya Afurika.’’
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama, yari isanzwe ibera ku migabane y’u Burayi, Amerika na Aziya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|