Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony Blinken

Perezida Paul Kagame uri i Davos mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum), yahuye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken. Baganiriye ku bufatanye n’umubano w’ibihugu byombi, ndetse no guharanira amahoro arambye mu karere hakemurwa umuzi w’ibitera amakimbirane.

Antony Blinken na Perezida Kagame
Antony Blinken na Perezida Kagame

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Antony Blinken, bibaye bikurikira uruzinduko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi muri Amerika, Avril Haines, yagiriye mu Rwanda mu Gushyingo umwaka ushize.

Perezida Kagame yaherukaga kuvugana na Blinken imbonankubone muri Kanama 2022, nyuma yaho bagiye bavugana kenshi kuri telefone, ibiganiro byabo byibanze cyane cyane ku mutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impande zombi zagiranye ibiganiro
Impande zombi zagiranye ibiganiro

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Ibiganiro byabo byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane.

Kuri uyu wa Kabiri kandi Perezida Kagame yakiriye Jakob Stausholm, umuyobozi wa Rio Tinto, ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza n’Abanya-Australia, kiri mu bya mbere ku Isi mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutunganya ibiyakomokamo, baganira ku bufatanye n’u Rwanda ndetse n’amahirwe aboneka muri uru rwego.

Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na mugenzi we Volodymyr Zelensky
Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na mugenzi we Volodymyr Zelensky

Iyi nama iri kubera i Davos mu Busuwisi, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 100, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’amasosiyete 1000 y’abafatanyabikorwa, abayobozi ba za sosiyete sivile, impuguke, ba rwiyemezamirimo ndetse n’itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka