Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Misiri usoje imirimo ye mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, wasoje manda ye, bakaba banagiranye ibiganiro.

Ambasaderi Muhamed, yari agiye gusezera kuri Perezida Kagame, nyuma y’imyaka itatu yari amaze ahagarariye igihugu cye cya Misiri mu Rwanda.

Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary, yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva muri Mutarama 2018.

U Rwanda na Misiri bifitanye umubano umaze igihe kirekire, ukaba ugaragarira mu mishinga y’ubutwererane irimo ubucuruzi, uburezi, ubuzima, umutekano n’ibindi.

Abashoramari bo mu Misiri bishimira gukorera mu Rwanda, urugero ni aho buri mwaka abacuruzi b’Abanyamisiri bagira igihe cyo kuza mu Rwanda mu imurikagurisha ry’ibicuruzwa bikorerwa iwabo, ndetse bakanitabira imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ribera i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka