Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Pfizer
Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Albert Bourla, umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Pfizer rukora imiti n’inkingo, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje, baganira ku bufatanye mu kugeza ubuzima bwiza ku batuye Isi.
Perezida Kagame yakiriye uyu muyobozi n’itsinda ryamuherekeje kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Umukuru w’Igihugu na Dr Albert Bourla. baganiriye ku bufatanye burimo amasezerano yiswe ’An Accord for a Healthier World’ agamije gutuma abatuye Isi bagira ubuzima bwiza, binyuze mu kubagezaho serivisi z’ubuvuzi zinoze.
Ibi biganiro byitabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard.
Pfizer ni ikigo mpuzamahanga cy’Abanyamerika kizobereye mu bijyanye no gukora imiti n’inkingo.
Amasezerano yiswe ’An Accord for a Healthier World’ agamije kugeza ubuzima buzira umuze ku batuye Isi yatangijwe n’iki kigo cya Pfizer ajyanye no kubaka isi izira ubusumbane mu bijyanye n’imiti no guhangana n’ibibazo bituma abaturage batabona serivisi z’ubuvuzi zihuse kandi hafi.
Muri aya masezerano, Pfizer yiyemeje kugeza mu bihugu biri mu nzira y’iterambere imiti yose n’inkingo ikora, harimo n’isanzwe iboneka gusa muri USA cyangwa i Burayi.
U Rwanda rukaba rwarabaye Igihugu cya mbere cyakiriye iyo miti n’inkingo binyuze muri ayo masezerano. Bikaba biteganyijwe ko abantu bagera miliyari 1,2 bo mu bihugu 45 bikennye bazafashwa kubona imiti n’inkingo bikorwa na Pfizer.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|