Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga Mukuru wa ITU
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU

Itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rigira riti “Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye, mu gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere ryubakiye ku ikoranabuhanga.”

Muri iryo tangazo hanagaragaramo ko uretse Doreen Bogdan-Martin, Perezida Kagame yanakiriye intumwa y’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, Amandeep Singh Gill, wageze mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence/AI) muri Afurika.

Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi nyuma yo gufungura ku mugaragaro, Inama Mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano muri Afurika.

Afungura iyo nama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rikomeje kuyobora uguhanga udushya, bibabaje kuba ryitsindagiye mu bihugu bike.

Yavuze ko AI ifasha mu kongera umusaruro, gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika, no kugabanya amakosa ya muntu mu bikorwa binyuranye.

Yagize ati “Gusa birababaje ko iterambere ry’iryo koranabuhanga rishya rikomeje kubangamirwa n’ihangana rishingiye kuri Politiki. Kuri ubu, iterambere ry’ikoranabuhanga ryitsindagiye mu bihugu bikeya. Afurika ntishobora kwihanganira kongera gusigazwa inyuma, igerageza kwiruka inyuma y’abandi.”

Yavuze ko Afurika igomba kujyana n’abandi, igatsura umubano na bo ndetse igahatana n’indi migabane.

Ati “Ni yo mpamvu turi hano. Muri urwo rwego ndashaka gushimira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Smart Africa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), kuba barayoboye Inama Nyafurika iteza imbere AI.”

Iyi nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu Kane tariki ya 3 ikazageza ku ya 4 Mata 2025, ikaba ihurije hamwe inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga zisaga 1700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka