Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa ONU
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024 2024, bikaba byitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), General (Rtd) James Kabarebe ndetse n’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.
Amakuru yatangajwe na Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa by’ibiro by’Umujyanama wihariye ku gukumira Jenoside, cyane cyane guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikoreshwa ry’amagambo abiba urwango mu Karere n’Isi muri rusange.
U Rwanda n’Igihugu cyabayemo Jenoside ariko nyuma y’imyaka 30 kiriyubaka ndetse Abanyarwanda bunga ubumwe ariko hari bamwe banze gutahuka nyuma yo guhunga Igihugu banasize bakoze Jenoside bakomeza guhembera urwango no kubiba amacakubiri ndetse no kuyipfobya.
Ibikorwa by’amacakubiri n’imvugo zibiba urwango muri ibi bihe byiganje cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bikorerwa abaturage b’iki Gihugu bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Izi mvugo n’ihohoterwa rishingiye ku moko rikorerwa aba baturage bidakumiriwe hakiri kare, ababikurikiranira hafi ndetse n’u Rwanda rurimo ntibahwemye kugaragaza ko bishobora kubyara Jenoside.
Ohereza igitekerezo
|