Perezida Kagame yageze muri Latvia mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, akazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs.

Perezida Kagame ari muri Latvia mu ruzinduko rw'akazi
Perezida Kagame ari muri Latvia mu ruzinduko rw’akazi

Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Latvia kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024.

Umukuru w’Igihugu yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n’amateka ya Latvia.

Biteganyijwe ko ku wa Gatatu, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo bikazakurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru.

Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya Latvia
Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage ya Latvia

Azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

Latvia ni Igihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi. Gifite ubuso bwa Kilometero kare ibihumbi 64,589 (64,589 km2), kikaba gituwe n’abagera kuri miliyoni 1.9. Umurwa Mukuru wa Latvia ni Riga.

Iyi nzu Umukuru w'Igihugu yasuye ikubiyemo amateka ya Latvia
Iyi nzu Umukuru w’Igihugu yasuye ikubiyemo amateka ya Latvia

Perezida Edgars Rinkēvičs, ni Umukuru w’Igihugu wa 11 wa Latvia uri mu nshingano kugeza ubu.

Latvia ifite ubukungu buteye imbere, aho imibare yo mu 2019 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu wari kuri Miliyari 30.5 z’Amayero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka