Perezida Kagame yageze i Bali muri Indonesia

Kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye Inama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika, iba kuva tariki ya 1-3 Nzeri 2024. Iyi nama igamije gushimangira umubano hagati ya Afurika na Indonesia, iribanda cyane ku ngingo zirimo guteza imbere ingufu, ubuzima, kwihaza mu biribwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Indonesia na Afurika i Bali
Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Indonesia na Afurika i Bali

Abandi bakuru b’Ibihugu bya Afurika bemeje ko bayitabira barimo Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Joseph Boakai wa Liberia, Umwami Mswati III wa Eswatini na Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi wanahagarariye umukuru w’igihugu wa Tanzania.

Hari kandi n’Abaminisitiri 11 bo mu bihugu bitandukanye bemeje ko bazayitabira, bose bakazagira umwanya wo kugira ijambo bageza ku barenga 855 bateganyijwe kuyitabira.

Biteganyijwe ko kandi ko haba indi nama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Indonesia n’abafatanyabikorwa bayo ibera rimwe na Indonesia-Africa Forum, hakazasinyirwamo amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5$.

Umubano wa Indonesia n’u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi, uw’u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

Bamwakiranye ibyishimo
Bamwakiranye ibyishimo

U Rwanda rukaba ruhagarariwe muri Indonesia na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, usanzwe afite icyicaro muri Singapore.

Mu mwaka wa 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yasuye Indonesia aho yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Umukuru w’Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia, Joko Widodo, icyo gihe bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h’ubutwererane bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Indonesia.

Umubano w’ibihugu byombi watanze umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu, aho Indonesia yabahaye buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi. Yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo guteka, icyayi n’ikawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

President wacu nakomeze adushakire amahirwe ndetse nigihugu murirusange kuko ntituzigera twicuza kuba tumufite ndabakunda

Harerimana Emmanuel (I rusizi) yanditse ku itariki ya: 1-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka