Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye Inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’.

Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ku Kibuga cy’Indege, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.
Iyi nama ya Abu Dhabi Sustainability Week, igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi bakuru b’ibihugu, ku munsi wa mbere w’iyi nama izatangira ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025.
U Rwanda ni Igihugu gikomeje guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse rwashyizeho n’ingamba zirufasha gukomeza gukumira ibigihumbanya harimo kugabanya ibyotsi bihumanya.



Ohereza igitekerezo
|